Kigali

Chriss Eazy yahamagajwe na RIB; yerekana ko nta deni afitiye abamutumiye (Ivuguruye)

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2023 16:51
2


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwahamagaje umuhanzi Rukundo Nsengiyumva Christian wamamaye mu muziki ku izina rya Chriss Eazy.



Yasabwe kwitaba kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, saa 9:30 za mugitondo kuri RiB sitasiyo ya Nyamirambo.

Mu ibaruwa yashyizweho Umukono n'Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean de La Croix isaba Chriss Eazy 'kuzana uru rupapuro (rw'ihamagara) hamwe n'irangamuntu yawe mu biro by'umugenzacyaha'. 

Imvano yo guhamagarwa kwa Chriss Eazy mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha:

Umujyanama wa Chriss Eazy, Junior Giti yabwiye InyaRwanda ko hashize igihe gito uyu muhanzi atabashije gutaramira mu Mujyi wa Musanze mu gitaramo yari yatumiwemo.

Avuga ko bandikiye ubutumwa abari bamutumiye bubamenyesha ko atakibonetse, kandi banaboherereza urupapuro rwa muganga rugaragaza Chriss Eazy arwaye.

Junior Giti anavuga ko amafaranga bari bishyuwe bayasubije, kandi afite ibimenyetso bibigaragaza kuko yakoresheje Mobile Money ayasubiza.

Ati “Nabahaye ‘repos médical’ igaragaza ko yari arwaye. N’amafaranga yabo turayabasubiza, twifashisha Mobile Money.”

Junior avuga ko nta deni bafitiye uyu mugabo wari wabatumiye. Ahubwo batunguwe no kumva ko yagiye kubarega muri RIB.

Avuga ko uyu mugabo yitwaje ko afite umuvandimwe muri RIB ajya gutanga ikirego, kandi azi neza ko nta deni bamufitiye.

Junior Giti yavuze ko Chriss Eazy atigeze agezwaho inyandiko imuhamagaza kwitaba RIB. Yavuze ko mu minsi itatu ishize we na Chriss Eazy bagiye kuri sitasiyo ya Nyamirambo babaza niba hari inyandiko ihamagaza umuhanzi basanga idahari.

Yavuze ko ubwo Chriss Eazy yatumirwaga muri iki gitaramo yari muri Uganda. Agaruka mu Rwanda yararwaye bituma atabasha kukitabira.

Umuyobozi wa Caves Hotel, Tuyisenge Jean Marie Vianney yabwiye InyaRwanda ko nta mafaranga yakiriye avuye kwa Junior Giti nyuma y’uko Chriss Eazy atabashije gutaramira muri iyi hotel.

Anavuga ko nta ‘ropos medical’ ya Chriss Eazy yigeze abona. Uyu mugabo yavuze ko ku wa 14 Gashyantare 2023, ari bwo uyu muhanzi yari gukorera igitaramo kuri iyi hoteli. Kandi ko nta masezerano yagiranye ya Junior Giti.

Yavuze ko afite ubutumwa yagiye yandikirana na Junior ari nabyo yashingiyeho ajya gutanga ikirego muri RIB.

Ati “Ibyo bintu bibaye byarayeho nkajya kumurega naba mfite ikibazo njyewe ku ruhande rwanjye (Ibyo kuba yarasubijwe amafaranga). Kugeza uyu munsi nta butumwa mfite bugaragaza ko nakiriye amafaranga avuye kwa Junior Giti, cyereka niba barayanyujije mu zindi nzira.”

InyaRwanda ifite kopi igaragaza amafaranga yasubijwe Jean Marie Vianney ndetse n’inyandiko igaragaza uruhushya rwa muganga rwahawe Chriss Eazy.

Chriss Eazy yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha

Junior Giti avuga ko basubije amafaranga bahawe yo kuririmba muri iki gitaramo, kandi banagaragaza ko Chriss Eazy yari arwaye


Junior Giti avuga ko mu minsi itatu ishize we na Chriss Eazy bagiye kuri RIB I Nyamirambo, bababwira ko nta nyandiko ihamagaza uyu muhanzi


'Repos Medicale' igaragaza ko Chriss Eazy yari arwaye igihe yagombaga kujya gutaramira Musanze

CHRISS EAZY AHERUTSE GUSHYIRA HANZE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YE YISE ‘EDENI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • France Olivier1 year ago
    None se iriya ni repos medical cg ni prescription medicale? Ndumiwe koko!!!
  • Kamikazi agness1 year ago
    chriss eazy nibax yararway nago bigaragara uwo muntu yerekane uko yatumiye mugekuri mtn baberek amafaranga yoherejwe see you





Inyarwanda BACKGROUND